00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saoudite: Umwami Salman bin Abdulaziz yagize umuhungu we Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 08:51
Yasuwe :

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman yagizwe Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, biturutse ku itegeko ryatanzwe na se, Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, binyuze mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma ya Arabie Saoudite.

Igikomangoma Mohammed bin Salman yagiye akora mu yindi myanya itandukanye muri Guverinoma irimo kuba Minisitiri w’Intebe Wungirije, ndetse n’uwa Minisitiri w’Ingabo yaherukagamo.

Muri aya mavugurura yakozwe murumuna wa Mohammed bin Salman witwa Khalid bin Salman niwe wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.

Umwami Salman bin Abdulaziz yashyizeho kandi Igikomangoma Faisal bin Farhan Al Saud nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mohammed al-Jadaan nka Minisitiri w’Imari mu gihe Khalid al-Falih yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ishoramari.

Kugeza ubu bivugwa ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we uzasimbura se ku ngoma cyane ko no muri Gicurasi 2022, igihe yari arwaye ariwe wasigaranye inshingano.

Igikomangoma Mohammed bin Salman yagizwe Minisitiri w'Intebe wa Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .