00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saoudite: Umugore yakatiwe gufungwa imyaka 45 kubera imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 30 August 2022 saa 05:29
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Arabie Saoudite rwakatiye umugore imyaka 45 y’igifungo kubera amagambo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Umuryango urengera abagore witwa DAWN ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ko Nourah bint Saeed al-Qahtani ashobora kuba yarakatiwe mu cyumweru gishize azira ibyo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ntabwo hatangajwe amagambo Qahtani yazize gusa umuryango DAWN watangaje ko ukomeje iperereza.

Iki gihano gitanzwe nyuma y’ibyumweru bibiri undi mugore witwa Salma al-Shehab ufite abana babiri, akatiwe igifungo cy’imyaka 35 ashinjwa gukurikira (following) no gusakaza (Retweets) abarwanya ubwami bwa Arabie Saoudite ku mbuga nkoranyambaga, nkuko Reuters yabitangaje.

Mu byumweru bitatu, abagore babiri bo muri iki gihugu bakatiwe bazira ibyo banditse ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .