Apple yategetse porogramu ziyikoresha kujya zigaragaza amakuru y’abakiliya zitwara

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Uruganda kabuhariwe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, birimo telefoni ziwi cyane zo mu bwoko bwa iPhones, Apple, rwashyizeho itegeko rishya risaba abakora porogaramu zishyirwa ku rubuga ruzibika rw’iki kigo, Apple Store, kuzajya batangaza ingano y’amakuru y’abazikoresha batwara ndetse n’ibyo bayakoresha.

Uru ruganda rufashe iki cyemezo nyuma y’uko hirya no hino ku Isi hakomeje inkundura y’abantu bijundika ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga babishinja kubatwarira amakuru batabizi kandi bikayakoresha mu nyungu bwite nko mu bikorwa byo kwamamaza kandi ba nyir’amakuru atabizi.

Mu makuru izo porogaramu zigomba kwerekana harimo niba zifata amakuru yerekeranyye n’aho umuntu aherereye cyangwa abo bakunze kuvugana. Zizerekana niba zijya zikurikirana izindi mbuga umuntu asura, ndetse hanamenyekane icyo izo porogaramu zikoresha amakuru zitwara y’abazikoresha.

Apple yavuze ko iri tegeko rishya ritagamije guhindura imikorere yigenga y’abasanzwe bashyira porogaramu zabo kuri uru rubuga, ahubwo ko ikigamijwe ari ugufasha abakoresha ibikoresho byayo kumenya ingano y’amakuru yabo akoreshwa n’abashyize porogaramu zabo ku rubuga rwa Apple Store.

Apple kandi ivuga ko izajya itangariza abakoresha porogaramu runaka ingano y’amakuru iyo porogaramu izajya ibamenyaho, kugira mu gihe batayishimiye babe barekera aho kuyikoresha. Ngo bazanakurikirana ko aya mabwiriza yubahirizwa kugira ngo mu gihe bidakozwe ibe yahana izo porogaramu.

Icyakora abasanzwe bakurikirana ibijyanye n’amakuru y’ibanga ibigo by’ikoranabuhanga bikura ku babikoresha, batangaza ko ibyo Apple yakoze ari intambwe nziza ariko ko bidahagije.

Umushakashatsi wigenga, Dr. Stephanie Hare, yagize ati “Inararibonye n’abanyamategeko mu bijyanye n’amabanga y’abantu bazakubwira ko ibi ari intambwe nziza kandi koko ni byo, ariko se ni iki bihindura ku muntu ukoresha izo porogaramu? Mu by’ukuri ntibihindura imiterere y’amakuru yabo atwarwa n’ibyo akoreshwa. Bizatuma gusa barushaho kumenya amakuru yabo akoreshwa n’abandi, ariko amahitamo ku buryo umuntu amanura porogaramu ubwayo ntiyahindutse”.

Usibye kuba ari ikigo gikora ibikoresho byizewe ku isoko mpuzamahanga, kimwe mu byatumye Apple yamamara cyane harimo uburyo ibikira ibanga abakoresha ibikoresho byayo.

Ibyibukwa cyane ni igihe Apple yanze guha FBI ijambo ry’ibanga rya iPhone yakoreshwaga na Syed Farook wakekwagaho ibyaha by’iterabwoba, kandi FBI ishaka gufungura telefoni ye kugira ngo imenye amakuru y’ibikorwa bye.

Apple ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi, cyakijijwe cyane n'icyizere kigirirwa n'abakiliya bacyo ku ngingo yo kubabikira amabanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .