Ikoranabuhanga ryashyizwe hanze ni irifasha ibikoresho bya Apple gukora neza (operating systems), rikazatuma abakoresha ibikoresho bya Apple barushaho kujyana n’ibigezweho, dore ko rikoresha cyane ikoranabuhanga rya AI.
By’umwihariko, nk’uko Apple yari yarabisezeranyije, iri koranabuhanga rifasha abafite ibikoresho bya Apple kuba bakora ifoto bifashishije amagambo, uretse ko aya mafoto ari mu bwoko bwa ’cartoons’ aho kuba amafoto asa nk’aho ari ukuri, ibigamije kwirinda ikoreshwa nabi ryayo.
Iri koranabuhanga rirema amafoto rifite ’application’ yaryo yihariye, uretse ko riboneka mu zindi ’application’ nka Messages, Freeform na Keynote.
Nk’uko byari byitezwe kandi, iri koranabuhanga rishya rya Apple rikoranye na ChatGPT, aho umuntu ashobora kwifashisha Siri, ikaba yamufasha kubona ibindi bisobanuro hifashishijwe ChatGPT.
Iri koranabuhanga kandi rizafasha abakoresha ibikoresho bya Apple kuba bashobora kurema ’emojis’ cyane cyane mu gihe bari kwindikirana n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!