00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yareze Leta y’u Bwongereza

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 March 2025 saa 06:35
Yasuwe :

Sosiyete ya Apple yareze u Bwongereza kuko bwayisabye ko yabushyiriraho uburyo bwo kubona amakuru y’abakoresha ibikoresho byayo by’ikoranabuhanga, asanzwe arindwa mu buryo buhambaye.

Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rushinzwe kwakira ibirego biregwa inzego z’umutekano z’u Bwongereza, ITP, ku wa 4 Werurwe 2025 nk’uko ikinyamakuru The Financial Times cyabitangaje.

Apple ni yo sosiyete ya mbere itanze ikirego nyuma y’aho mu 2016 hashyizweho itegeko ryemerera Leta y’u Bwongereza gusaba amakuru y’abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Muri Mutarama 2025, Leta y’u Bwongereza yasabye Apple, ko yayorohereza kugera kuri aya makuru asanzwe arinzwe bikomeye.

Aho kugira ngo Apple itange aya makuru, muri Gashyantare 2025 Apple yasibye ububiko bw’aya makuru (backup) ku bakoresha ibikoresho byayo mu Bwongereza kugira ngo hatazagira uyageraho, isobanura ko idashobora gukora ibihabanye n’amahame yo kurengera abakiriya.

Leta y’u Bwongereza yagaragaje ko nubwo Apple yakuyeho ubu buryo, itigeze yubahiriza icyifuzo cyayo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze icyifuzo cya Leta y’u Bwongereza, agaragaza ko kigamije kuvogera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwo kugira amakuru y’ibanga.

Trump kandi yagaragaje ko iki cyifuzo gishobora kugira ingaruka ku masezerano Amerika n’u Bwongereza bifitanye, yo guhana amakuru.

Ku rundi ruhande, Leta y’u Bwongereza ivuga ko ishaka aya makuru kugira ngo ikumire ibyaha biremeye nk’iby’iterabwoba ndetse n’ibyo guhohotera abana.

Apple yanze korohereza Leta y'u Bwongereza kugera ku makuru y'ibanga y'abakiriya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .