U Bushinwa bwari busanzwe bukorerwamo iPhone zigera kuri miliyoni 25 ku mwaka, gusa Apple irifuza guhindura iyi gahunda bigahera kuri iPhone miliyoni 60 zoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki cyemezo gifitanye isano n’ihangana mu bukungu hagati y’u Bushinwa na Amerika, aho ibihugu byombi byashyiriranyeho imisoro iri ku rwego rwo hejuru, nubwo telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranahanga byari byasonewe.
Uretse iPhone, ibindi bicuruzwa bikunzwe bya Apple birimo iPad, Mac, Apple Watch na AirPods, bizajya bikorerwa muri Vietnam.
Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yavuze ko “Twize isomo rikomeye. Kwishingikiriza ku gihugu kimwe ntibihagije. Kugira inganda mu Buhinde no muri Vietnam ni intambwe yo kurinda ubucuruzi bwacu.”
Biteganyijwe ko ibi bikorwa byo kwimura ahakorerwa izi telefoni bizatwara arenga miliyoni 900$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!