00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple mu mugambi wo kwimurira inganda zayo mu Buhinde

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 5 May 2025 saa 06:32
Yasuwe :

Mu minsi ishize, hejuru ya 90% bya iPhone zakorerwaga z’uruganda rwa Apple zakorerwaga mu Bushinwa, gusa magingo aya, uru ruganda ruri mu mishinga yo kwimura ahakorerwa izo telefoni, nyinshi zigakorerwa mu Buhinde aho kuba mu Bushinwa.

U Bushinwa bwari busanzwe bukorerwamo iPhone zigera kuri miliyoni 25 ku mwaka, gusa Apple irifuza guhindura iyi gahunda bigahera kuri iPhone miliyoni 60 zoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo gifitanye isano n’ihangana mu bukungu hagati y’u Bushinwa na Amerika, aho ibihugu byombi byashyiriranyeho imisoro iri ku rwego rwo hejuru, nubwo telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranahanga byari byasonewe.

Uretse iPhone, ibindi bicuruzwa bikunzwe bya Apple birimo iPad, Mac, Apple Watch na AirPods, bizajya bikorerwa muri Vietnam.

Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yavuze ko “Twize isomo rikomeye. Kwishingikiriza ku gihugu kimwe ntibihagije. Kugira inganda mu Buhinde no muri Vietnam ni intambwe yo kurinda ubucuruzi bwacu.”

Biteganyijwe ko ibi bikorwa byo kwimura ahakorerwa izi telefoni bizatwara arenga miliyoni 900$.

Apple mu mugambi wo kwimurira inganda zayo mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .