Mu minsi ishize, Apple yinjiye mu bufatanye na OpenAi, aho ikoranabuhanga ryayo rya ChatGPT rikoreshwa muri telefoni icyo kigo gicuruza hirya no hino ku Isi. Gusa iri koranabuhanga ntabwo riboneka ku isoko ry’u Bushinwa.
Ibi byatumye Apple isigara inyuma cyane ko ibindi bigo bicuruza telefoni mu Bushinwa bikataje mu ikoreshwa rya AI. Nko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, telefoni Apple yacuruje mu Bushinwa zagabanutseho 0.3% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, telefoni zacurujwe n’ikigo nka Huawei ziyongereyeho 42%, ahanini bitewe n’ikoranabuhanga rya AI rikoreshwa muri telefoni zayo.
Mu rwego rwo kwirinda gutakaza isoko ry’u Bushinwa, Apple iri mu biganiro n’ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa kugira ngo bagirane imikoranire, iryo koranabuhanga rikoreshwe muri telefoni Apple icuruza mu Bushinwa.
Amakuru avuga ko ibi biganiro bikiri mu ntangiriro ndetse bikavugwa ko Apple iri kuganira n’ibigo byinshi, aho iherutse kutumvikana na Baidu kuko yanze ko amakuru y’abakoresha iPhone zikoreshwa mu Bushinwa, yakoreshwa mu gutoza AI ya Baidu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!