Ni icyemezo cyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, binyuze mu itangazo yashyize hanze.
Mu butumwa Blinken yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko “abaturage ba Venezuela bazamuye ijwi ryabo ku wa 28 Nyakanga, bagira Gonzalez Urrutia perezida watowe. Demokarasi isaba kubaha ibyifuzo by’abatora.”
Ubu butumwa bwa Blinken bwakiriwe neza na Gonzalez Urrutia wahise uvuga ko “Iki ari igikorwa giha agaciro impinduka mu gihugu cyacu.”
Ni ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe itangaje ko ifata Gonzalez Urrutia nka Perezida watowe, nubwo Perezida Joe Biden yari amaze igihe avuga ko uyu mugabo yatsinze amatora.
Muri Nyakanga 2024 ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Venezuela yatangaje ko Nicolas Maduro uyobora iki gihugu kuva mu 2013 yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 51,2%, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zabiteye utwatsi.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ya Venezuela bihabanye n’ukuri kw’abatoye, ateguza ko umuryango mpuzamahanga witeguye gufata ingamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!