Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, aho yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 75 ishize Loni ishinzwe.
Guterres yavuze ko inkingo za Coronavirus zigomba kugezwa hirya no hino ku Isi kugira ngo icyo cyorezo gihashywe.
Ati “Zigomba [inkingo] kugera ahantu hose ndetse no kuri buri umwe "
Guterres abitangaje nyuma yaho muri iki cyumweru hasohokeye raporo igaragaza ko ibihugu bikennye bishobora kugorwa no kugerwaho n’urukingo rwa COVID-19 kuko ibikize byamaze kugura inkingo za mbere ziri gukorwa.
Inzobere zigaragaza ko bizafata imyaka ine kugira ngo haboneke inkingo zihagije zakingira abatuye Isi bose. Igiteye inkeke n’uko na nke zihari, ibihugu bikize byamaze kuzifata.
Ibihugu bikennye byasabye inkingo miliyari 1,7, nazo zizatangwa binyuze muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya ngo urukingo rwa Coronavirus rugere kuri bose.
Covax igamije guharanira ko nibura umwaka wa 2021 uzarangira habonetse inkingo miliyari ebyiri zo gukingira abantu bari mu byago bikomeye byo kuba bakwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi.
Intego z’igihe kirekire ni ugushaka uburyo nibura buri gihugu cyakingira 20 % by’abaturage bacyo. Byinshi muri ibyo bihugu ni ibya Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.
Guterres yashimiye abashakashatsi b’ibigo birimo Pfizer-BioNTech bakoranye kugira ngo haboneke inkingo zitezweho kuzarandura burundu icyorezo cya Coronavirus kigiye kumara umwaka urenga kizengereza abatuye Isi.
Kugeza ubu ku Isi abamaze kwandura Coronavirus bangana na 75,508,468 mu gihe abamaze gukira bangana na 42,602,038 naho abangana 1,671,772 bamaze kwicwa n’iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!