Izi mpungenge za Antonio Guterres zagarutsweho n’Umuvugizi we, Stephane Dujarric, ku wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.
Yavuze ko Antonio Guterres atewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera muri Syria by’umwihariko ingaruka z’ibitero bya Israel.
Ati “Umunyamabanga Mukuru by’umwihariko ahangayikishijwe n’ibitero amagana bya Israel byo mu kirere bigabwa ku bice bitandukanye bya Syria, ndetse yashimangiye ko iyi mirwano iri hirya no hino mu gihugu ikeneye guhagarara vuba.”
Kuva ubutegetsi bwa Bashar bwahirikwa mu mpera z’icyumweru gishize, Israel yatangiye kugaba ibitero simusiga ku bubiko bw’intwaro zikomeye muri Syria.
Iki gihugu cyatangaje ko kimaze gusenya 90% y’ububiko bwa missile zirasirwa ku butaka. Cyasenye kandi indege z’intambara, radar n’ibirindiro bya gisirikare.
Israel yatangaje ko ibi bitero bigamije gukumira ko izi ntwaro zose zagera mu maboko y’imitwe y’abarwanyi yo muri Syria isanzwe irwanya iki gihugu.
Israel yatangiye kugaba ibitero byinshi muri Syria nyuma y’aho ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Tahrir al-Sham rikuye Bashar al-Assad ku butegetsi tariki ya 8 Ukuboza 2024, agahungira mu Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!