00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antonio Guterres ahangayikishijwe n’ibitero bya Israel muri Syria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ahangayikishijwe n’ibitero Israel ikomeje kugaba muri Syria kuva ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bwahirikwa.

Izi mpungenge za Antonio Guterres zagarutsweho n’Umuvugizi we, Stephane Dujarric, ku wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.

Yavuze ko Antonio Guterres atewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera muri Syria by’umwihariko ingaruka z’ibitero bya Israel.

Ati “Umunyamabanga Mukuru by’umwihariko ahangayikishijwe n’ibitero amagana bya Israel byo mu kirere bigabwa ku bice bitandukanye bya Syria, ndetse yashimangiye ko iyi mirwano iri hirya no hino mu gihugu ikeneye guhagarara vuba.”

Kuva ubutegetsi bwa Bashar bwahirikwa mu mpera z’icyumweru gishize, Israel yatangiye kugaba ibitero simusiga ku bubiko bw’intwaro zikomeye muri Syria.

Iki gihugu cyatangaje ko kimaze gusenya 90% y’ububiko bwa missile zirasirwa ku butaka. Cyasenye kandi indege z’intambara, radar n’ibirindiro bya gisirikare.

Israel yatangaje ko ibi bitero bigamije gukumira ko izi ntwaro zose zagera mu maboko y’imitwe y’abarwanyi yo muri Syria isanzwe irwanya iki gihugu.

Israel yatangiye kugaba ibitero byinshi muri Syria nyuma y’aho ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Tahrir al-Sham rikuye Bashar al-Assad ku butegetsi tariki ya 8 Ukuboza 2024, agahungira mu Burusiya.

Ibi bitero bya Israel byibasiye indege z’intambara za Syria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .