00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antigua and Barbuda igiye kwiyomora ku Bwami bw’u Bwongereza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 September 2022 saa 06:56
Yasuwe :

Antigua and Barbuda yatangaje ko igiye gukora amatora ya kamarampaka agamije gusuzuma niba ikwiriye gukomeza kuyoborwa n’Umwami w’u Bwongereza.

Ni ibitekerezo bitanzwe nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II.

Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne, yatangaje ko iyo kamarampaka izaba mu gihe kitarenze imyaka itatu.

Yavuze ko atari igikorwa cyo kwivumbura, nubwo kugeza ubu bemera Umwami Charles III nk’uwabo nyuma y’iminsi mike yemejwe mu Bwongereza.

Australia na yo iherutse gutangaza ko ishaka gukoresha amatora nk’ayo mu myaka ine iri imbere.

Umwami w’u Bwongereza ni umuyobozi w’ikirenga w’ibihugu 14 birimo Antigua and Barbuda, Australia, Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, Ibirwa bya Solomon na Tuvalu.

Byinshi muri ibi bihugu bimaze igihe bigaragaza ko bishaka kuba repubulika, bigahagarika kugendera munsi y’Ubwami bw’u Bwongereza.

Umwaka ushize Barbados yashyizeho Perezida wa mbere nyuma yo gukuraho Umwamikazi w’u Bwongereza nk’umuyobozi wabo w’ikirenga.

Antigua and Barbuda igiye kwiyomora ku Bwami bw’u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .