Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Baba Tv Executive, aho yagaragaje ko yagiye akuramo inda kenshi nyuma agatangira gutekereza ko bishobora kuba ari igihano cy’Imana, kuko yiga muri kaminuza hari izo yagiye akuramo ku bushake.
Ati “Nakuyemo inda kenshi. Ngatekereza muri njye ko ari igihano cy’Imana nti ‘Imana yaguhaye gutwita inda uzikuramo none ubu iri kukwigisha kubera ibyo wakoze’.”
Nubwo bimeze gutyo ku bw’amahirwe uyu mugore yaje kubyara umwana w’umuhungu yise Selassie Ataho, yabyaranye na Tukahirwa Abraham (Skylanta), umugabo bivugwa ko batabanye neza nubwo nta n’umwe muri bo uratobora ngo avuge ku mubano wabo.
Kansiime na Skylanta batangiye gukundana mu 2018 nyuma y’amezi 11 atandukanye na Gerald Ojok.
Ibihe bya Covid19 byatumye umubano ukura kurushaho dore ko bamaranye umwanya uhagije wavuyemo umwana w’umuhungu bise Selassie Ataho wavutse muri Mata 2021.
Anne Kansiime ntabwo ari we mugore w’icyamamare wenyine uvuze ko gukuramo inda byari bimukozeho, cyane ko mugenzi we Wema Isaac Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, mu minsi ishize yagaragaje agahinda gakomeye aterwa no kuba kubyara kwe biri kure, akaba yarihebye kubera ko ashobora kuzarinda ava ku Isi adasize umwana.
@baba279official SAD STORY YA KANSIIME ANNE KU UNIVERSITY YAJAMU EMBUTO NYINZINYO NATUKA OKUNONYA OMWANA AZALEE NGA TAMUFUNA 🙆🏻♂️🙆🏻♂️


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!