00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola: Dos Santos yasezeweho bwa nyuma n’abarimo Mnangagwa, Tshisekedi na Ramaphosa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2022 saa 07:50
Yasuwe :

José Eduardo Dos Santos wayoboye Angola yasezeweho bwa nyuma, mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

José Eduardo Dos Santos witabye Imana muri Nyakanga 2022 yasezeweho kuri iki Cyumweru tariki 28 mu muhango wabereye i Luanda muri Angola ukayoborwa na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri José Eduardo Dos Santos wayoboye Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017, wakurikiwe n’igikorwa cyo kumushyingura.

Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79, nyuma y’igihe cyari gishize arwariye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne.

Dos Santos wayoboye Angola yasezeweho bwa nyuma
José Eduardo Dos Santos yitabye Imana azize uburwayi
Umuhangowo gusezera kuri José Eduardo Dos Santos witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Perezida wa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yagaragaye muri uyu muhango
Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa aganira na Perezida wa Angola
Perezida Emmerson Mnangagwa yasezeye bwa nyuma kuri Dos Santos
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso yunamiye Dos Santos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .