Angela Merkel yasezeye abakunzi be kuri Facebook

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2019 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, yatangaje ko agiye gufunga paji ye ya Facebook ndetse afata umwanya wo gushimira abamukurikiraga, anabamenyesha uburyo bakomeza gukurikirana ibikorwa bye.

Iki cyemezo Merkel yagitangaje ku wa Gatanu, aho yagaragaje ko bifitanye isano no kuba atakiri umuyobozi w’ishyaka Christian Democratic Union (CDU) yayoboye guhera mu 2005-2018.

Mu mashusho yashyize hanze, Merkel yashimiye abamukurikiraga bose kuri Facebook ku bufasha bukomeye bamuhaye.

Ati “Murabizi ko ntakiri umuyobozi wa CDU, niyo mpamvu ngiye gufunga paji yanjye ya Facebook. Ariko nifuza ko mwakomeza gukurikirana ibikorwa byanjye nka Chancelière. Mwabikora binyuze kuri paji ya guverinoma cyangwa kuri Instagram.”

Paji ya Facebook ya Merkel ikurikirwa n’abasaga miliyoni 2.5, igaragaraho bumwe mu buzima bwite bw’uyu muyobozi w’imyaka 64, nk’aho yavuze ko akunda itsinda rya muzika ryakanyujijeho rizwi nka The Beatles.

Yanavuze ko yifuza gukora urugendo ruva mu mujyi wa Moscou rujya Vladivostok mu Burusiya muri gari ya moshi izaca mu muhanda wa Trans-Siberian uzwiho kuba ariwo muremure ku Isi kuko ufite uburebure bwa kilometero 9 289.

Mu Ukwakira 2018 nibwo Merkel yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora ishyaka CDU, ndetse yemeza ko iyi ariyo manda ye ya nyuma ayobora u Budage, nubwo bitazwi niba azategereza ikarangira mu 2021.

Mu Ukuboza Annegret Kramp-Karrenbauer yatorewe kumusimbura ku mwanya w’umuyobozi w’ishyaka CDU.

Angela Merkel yatangaje ko atazongera gukoresha paji ye ya Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza