Gutakaza agaciro kwa Sosiyete za Andani byaturutse ku iperereza ryakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Hindenburg, ryagaragaje ibibazo mu miyoborere.
Hindenburg yashinje Andani Groups guhimba ibijyanye n’imiterere y’imigabane y’iyi sosiyete ndetse no kuba imaze imyaka myinshi ihabwa agaciro ko hejuru kurusha ako yagakwiriye..
Andani ntiyemera ibirego bishinjwa sosiyete ze, yavuze ko ari ibihimbano. Hindenburg isobanura ko ibyo Andani yakoze bikwiriye gutuma agaciro ka sosiyete ze kagabanukaho nibura miliyari 70$.
Kuva raporo ya Hindenburg yasohoka, agaciro ka Sosiyete za Andani kagabanutseho miliyari 90$ ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihe kitarenze icyumweru.
Umutungo we bwite utabariyemo uwa sosiyete ze nawo wagabanutseho miliyari 40$. Ubu ni umukire wa 10 ku rutonde rwa Bloomberg rw’abafite amafaranga menshi ku Isi avuye ku mwanya wa Kane, mu gihe kitarenze icyumweru.
Mukesh Ambani ni we wahise wisubiza umwanya wa mbere w’umuntu utunze amafaranga menshi muri Aziya kuko umutungo we ubarirwa miliyari 83$ mu gihe Adani we ageze kuri miliyari 75$.
Mukeshi Ambani ni uwa cyenda ku rutonde rw’abaherwe ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!