00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa bya miliyari 200$ biva mu Bushinwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 September 2018 saa 09:09
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari.

Ibicuruzwa bigera ku 6000 birimo umuceli, amasakoshi, imyenda ni byo byazamuriwe imisoro, mu gihe ibirimo amasaha akorana na telefoni n’intebe bitari ku rutonde nk’uko byari byitezwe.

Iyi misoro izatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 24 Nzeri, ihere ku 10% aziyongera kugera kuri 25% guhera mu ntangiriro za 2019, mu gihe ibihugu byombi bitageze ku bwumvikane.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko iyi misoro yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’uburyo budasobanutse u Bushinwa bukoramo ubucuruzi, aho ashinja iki gihugu gushyira imbere inyungu zacyo gusa.

Ati “Twagaragaje mu buryo busobanutse impinduka twifuza ko zashyirwa mu bikorwa, twanahaye u Bushinwa amahirwe yo kudufata nk’uko tubufata. Ariko kugeza ubu u Bushinwa nta bushake bwo guhindura imikorere.”

Yakomeje agaragaza ko u Bushinwa nibugerageza kwihimura, Amerika izakomeza mu cyiciro cya gatatu kirebana no kongera imisoro ku bindi bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 267 z’amadolari.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi biramutse bikozwe, hafi y’ibicuruzwa byose u Bushinwa bwohereza muri Amerika byaba bifite imisoro mishya.

Muri Nyakanga nibwo Amerika yatangiye kongera imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika, aho yahereye ku bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari.
Mu kwezi gushize nabwo ibicuruzwa bingana na miliyari 16 z’amadolari byashyiriweho imisoro ya 25%.

Ugereranyije n’inshuro zabanje ariko ubu nibwo imisoro yazamuwe ku bicuruzwa bikunze gukenerwa cyane nk’ibikapu n’ibikoresho byo mu nzu.

Ibi bisobanuye ko abaturage bashobora kugerwaho n’ingaruka z’iyi ntambaraga y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

U Bushinwa ariko nabwo ntibwicaye kuko mu minsi yashize bwongereye imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari.

Iki gihugu giherutse no gutangaza umugambi wo kongera imisoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 60 z’amadolari, kandi kiri gutegura indi myanzuro izafatirwa Amerika.

Icyizere cyo kuba iyi ntambara y’ubucuruzi yahosha kandi kiri kugenda kiyoyoka, kuko u Bushinwa bwari bwavuze ko Amerika niramuka ishyize mu bikorwa iriya misoro mishya, butazigera bwemera kongera kwitabira ibiganiro.

Umuceli uri mu bicuruzwa bigiye gushyirirwaho umusoro mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .