Missile zoherejwe ni izirasa nibura mu bilometero 300, ikintu gikomeye Ukraine yasabye kuva iyi ntambara yatangira. Amerika yatinyaga kohereza izi missile mu rwego rwo kwirinda ko zakoreshwa mu kurasa mu Burusiya imbere, ingingo ishobora gutuma ubukana bw’intambara buhinduka.
Amerika kandi yangaga kohereza izi missile mu kurengera inyungu zayo, kuko amakuru avuga ko izi missile zitaraba nyinshi mu bubiko bw’intwaro bw’icyo gihugu, hakiyongeraho n’ingingo yo kwirinda ko ikoranabuhanga rihambaye zikoranye, ryakwiganwa n’u Burusiya cyangwa u Bushinwa.
Icyakora nyuma y’uko Ukraine ikomeje gutsindwa ruhenu ku rugamba, Amerika yaje kubura amahitamo, biba ngombwa ko yohereza izi misile mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Amakuru avuga ko zimaze gukoreshwa nibura inshuro ebyiri muri iyi ntambara, bwa mbere zikaba zararashe ku Kibuga cy’indege cya gisirikare kiri mu gace ka Crimea, ubundi zikoreshwa ku kurasa ku Ngabo z’u Burusiya ziri mu gace ka Berdyansk.
Byitezwe ko Amerika iri bukomeze kongera umubare wa missile z’ubu bwoko yohereza muri Ukraine, cyane cyane nyuma y’uko Perezida Joe Biden asinye itegeko ry’inkunga ingana na miliyari 61$, izahabwa ibihugu birimo na Ukraine.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yashimiye iyi nkunga babonye, icyakora avuga ko ije ikererewe cyane ku buryo bizasaba imbaraga nyinshi mu gusubiza inyuma u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!