00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yiyunze ku Budage, yemera koherereza ibifaru bigezweho muri Ukraine

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Mutarama 2023 saa 11:54
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kohereza muri Ukraine ibifaru byazo bigezweho bizwi nka Abrams, mu rwego rwo kongerera ubushobozi igisikare cya Ukraine kimaze umwaka kiri mu ntambara n’u Burusiya.

Amerika itangaje ibi nyuma y’u Budage nabwo kuri uyu wa Gatatu bwemeje ko bugiye kurekura ibifaru byabwo bigezweho bizwi nka Leopard 2, bikoherezwa muri Ukraine.

Ni amakuru meza kuri Ukraine yari imaze igihe kinini isaba ibi bihugu kuyoherereza ibi bifaru, ngo ibashe gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zigaruriye uduce twinshi twa Ukraine.

CNN yatangaje ko nubwo Amerika yemeye kohereza ibifaru bya Abrams, bizatwara amezi ngo bigere muri Ukraine kuko hazabaho kubanza kubigura mu nganda zibikora, gutoza ingabo za Ukraine kubikoresha no kubigeza muri Ukraine.

Ni mu gihe ibifaru by’u Budage aribyo bishobora kugera muri Ukraine mbere, nubwo amakuru yatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal avuga ko ibyo bifaru bishobora kuzatangira gukoreshwa mu ntambara mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere.

Amerika yamaze kwemeza ko igiye koherereza Ukraine ibifaru byayo bigezweho bizwi nka Abrams

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .