00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yivuganye Ayman al-Zawahiri wasimbuye Bin Laden ku buyobozi bwa Al-Qaeda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zivuganye Ayman al-Zawahiri wari Umuyobozi Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa Al-Qaeda.

Uyu mugabo yishwe binyuze mu gitero cy’indege zitagira abapilote abasirikare b’iki gihugu bagabye muri Afghanistan ku Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022.

Zawahiri yagiye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Al-Qaeda mu 2011 nyuma y’urupfu rwa Osama Bin Laden.

Ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura ibitero by’iterabwoba byibasiye Amerika ku wa 11 Nzeri 2001. Kuva icyo gihe yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu bahigwa bukware na Amerika.

Yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari ubutabera butanzwe ku baturage ba Amerika n’abandi bo hirya no hino ku Isi baguye mu bitero bya Al-Qaeda.

Ati “Yagize uruhare rukomeye mu kwica abaturage ba Amerika. Ubu ni ubutabera butanzwe. Uyu muyobozi w’ibikorwa by’iterabwoba ntakiriho.”

Amakuru atangwa na Amerika avuga ko Zawahiri yarashwe ibisasu byo mu bwoko bwa ‘missiles’ ubwo yari ku ibaraza ry’urugo rwe ruri i Kabul.

Igitero cyo kwivugana Zawahiri cyakurikiranywe imbonankubone na Perezida Biden hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse aba ariwe utanga uburenganzira bwa nyuma bwo kumurasa.

Ayman al-Zawahiri w’imyaka 71 yagize uruhare mu gutegura ibitero by’iterabwoba bitandukanye birimo icyagabwe ko bwato bw’intambara bwa Amerika mu 2000 ndetse n’ibyibasiye Ambasade za Amerika na Tanzania mu 1998.

Amerika yivuganye Ayman al-Zawahiri wasimbuye Osama Bin Laden ku buyobozi bwa Al-Qaeda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .