00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yanze umwanzuro wo guhagarika imirwano muri Gaza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 November 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishije ijambo rikomeye zifite mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yitambika umwanzuro usaba ingabo za Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas guhagarika imirwano mu ntara ya Gaza.

Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 birimo Amerika, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza n’u Bushinwa, ndetse n’ibindi 10 bitorerwa manda y’imyaka ibiri. Iyo kimwe muri ibi bihugu bitanu cyanze umwanzuro ibindi byose biba byemeje, uteshwa agaciro.

Mu gihe imirwano ikomeje muri Gaza, aho abaturage bicwa, abandi bagahunga, aka kanama kateguye umwanzuro usaba ko yahagarara byihuse, imbohe zafashwe na zo zikarekurwa.

Abahagarariye ibihugu 14 muri 15 bigize aka kanama bashyigikiye uyu mwanzuro, Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Robert Wood, arabyanga kubera ngo ntaho uhuriza guhagarika imirwano no kurekura imbohe.

Ambasaderi Wood yasobanuye kandi ko kwemeza uyu mwanzuro byaba ari uguha Hamas ubutumwa bw’uko bitakiri ngombwa ko ijya mu mishyikirano na Israel, irebana no kwirinda guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Ambasaderi wa Israel muri Loni, Danny Danon, yashimiye icyemezo Amerika yafashe, agaragaza ko uyu mwanzuro utaganisha ku mahoro, ahubwo ngo “Ni inzira y’iterabwoba ryisumbuyeho, ububabare bwisumbuyeho no kumeneka kw’amaraso kwisumbuyeho.”

Uyu mudipolomate yatangaje ko ibihugu 14 byatoye uyu mwanzuro “byagerageje gutora akarengane. Twashimiye Amerika ku bwo gukoresha ububasha ifite bwo kwitambika umwanzuro.”

Ibihugu birimo u Bushinwa n’u Bufaransa byagaragaje ko byababajwe n’icyemezo cya Amerika, bisobanura ko uyu mwanzuro wagombaga guhagarika impfu n’ububabare by’abo muri Palestine.

Ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza byatangiye mu Ukwakira 2023, nyuma y’aho Hamas yishe abantu barenga 1100 mu majyepfo ya Israel, igafata bugwate abandi 251.

Kuva icyo gihe, imirwano yo muri Gaza imaze gupfiramo abantu barenga 43.900, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iyi ntara, igenzurwa na Hamas.

Ambasaderi Wood yasobanuye ko guhagarika ibitero muri Gaza byatuma Hamas yanga gushyikirana na Israel
Ambasaderi Danon yagaragaje ko uyu mwanzuro wari guha urubuga iterabwoba ryisumbuyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .