00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yishe umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaeda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru mu mutwe wa Al-Qaeda muri Syrie, yiciwe mu gitero cya drone za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyavuze ko icyo gitero cyagabwe mu Majyaruguru ya Syrie gihitana Abdul Hamid al-Matar wari umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaeda.

Nta bandi bantu bazwi bahitanywe n’iki gitero, ariko bivugwa ko cyagabwe hakoreshejwe indege ya MQ-9.

Urupfu rw’uyu muyobozi wa Al-Qaeda bivugwa ko rwitezweho guca intege imitwe y’iterabwoba.

Mu mpera za Nzeri, Amerika nabwo yari yishe Salim Abu-Ahmad, undi muyobozi ukomeye muri Al -Qaeda muri Syrie mu gitero cy’indege cyagabwe i Idlib mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Yashinjwaga gutegura, gutera inkunga no gutanga uburenganzira bw’ibitero bikwiriye kugabwa muri ako karere na Al Qaeda.

Amerika yishe umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaeda ikoresheje igitero cya drone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .