00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 March 2025 saa 08:01
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo, Ebrahim Rasool, imushinja kwanga Perezida Donald Trump.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Ambasaderi Rasool atagihawe ikaze muri Amerika kandi ko ntacyo bafite cyo kuganira na we.

Yagize ati “Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo agihawe ikaze mu gihugu cyacu cyiza. Ebrahim Rasool ni umunyapolitiki ufite ivanguramoko, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.”

Minisitiri Rubio yagaragaje ko Ambasaderi Rasool yazize kuba aherutse kuvuga ko Perezida Trump ayoboye umuryango w’abazungu bashaka kuyobora Isi, kandi ngo hari n’Abanyafurika y’Epfo bawurimo.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko byakiranye akababaro iyirukanwa rya Ambasaderi Rasool, bisaba ko hakoreshwa inzira ya dipolomasi mu kuganira kuri iki kibazo.

Byagize biti “Ibiro bya Perezida byakiranye akababaro kwirukanwa kwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Ebrahim Rasool.”

Afurika y’Epfo yatangaje ko yiteguye gukomeza umubano wayo na Amerika, ugamije inyungu za buri ruhande.

Ambasaderi Rasool yirukanywe, ashinjwa kwanga Amerika na Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .