Amerika yatangaje ko iryo gerageza rya misile riteye inkeke kuko ryashyize mu kaga abakozi bari muri International Space Station.
ISS ni umushinga uhuriweho na Guverinoma zitandukanye uhuriza hamwe ibigo bishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’isanzure nka NASA y’Abanyamerika, Roscosmos y’Abarusiya, JAXA y’Abayapani, ESA y’i Burayi na CSA yo muri Canada.
BBC yanditse ko igerageza ryakozwe n’u Burusiya ryashwanyaguje kimwe mu byogajuru byo muri iki gihugu, birema ‘éclat’ zaturikiye hafi y’abakozi bituma bashaka ubwirinzi bukomeye.
International Space Station ikoramo abakozi barindwi barimo Abanyamerika bane, Umudage n’Abarusiya babiri. Ikorera mu bilometero bigera kuri 420 uvuye ku Isi.
Umuvugizi w’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga bya Amerika, Ned Price, yavuze ko ‘Ishyirahamwe ry’u Burusiya ryagerageje igisasu cya misile kuri kimwe mu byogajuru byacyo.’
Ati “Iri gerageza rimaze kubyara utuvungukira turenga 1.500 twa ‘éclat’ n’utundi duce duto duteye inkeke ku nyungu z’ibihugu byose.’’
Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson, mu itangazo yasohoye yavuze ko yashenguwe n’ibyabaye.
Yakomeje ati “Ntibyumvikana uburyo hamwe n’amateka y’u Burusiya mu bijyanye n’ingendo zo mu isanzure, igihugu gishobora gushyira mu kaga Amerika ikaba n’umufatanyabikorwa wa ISS. Byanarenze bigera no ku bahanga babo bagenda mu isanzure.’’
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, John Kirby, yabwiye abanyamakuru ko impungenge zihari zishingiye kuri ‘éclat’ zakwirakwiriye ahantu henshi ndetse zishobora guteza ikibazo no kuri International Space Station.
Yavuze ko bari gukurikiranira hafi ubushobozi bw’u Burusiya n’ibyo bushobora kuba bushaka gukora bishobora guhungabanya umutekano wa Amerika ndetse n’ibindi bihugu bikoresha ingendo zo mu isanzure.
Amerika n’u Burusiya byongeye gusa n’ibitavuga rumwe mu gihe hasanzwe hari umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi. Abayobozi ba Amerika baheruka kumvikana bavuga ku Burusiya buri guhuriza ingabo zabwo hafi y’umupaka wa Ukraine ndetse bwinjiye mu kibazo cy’abimukira bashaka kwambuka umupaka wa Belarus, igikorwa cyafashwe nk’igishobora guhanganisha iki gihugu n’ibindi by’i Burayi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!