00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yihanangirije ibihugu bya Afurika bikomeje guhahirana n’u Burusiya bwafatiwe ibihano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 August 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Intumwa ya Leta zunze Ubumwe za Amerka mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yasabye ibihugu bya Afurika ko bitakomeza guhahira mu Burusiya uretse gusa ibinyampeke.

Ibi uyu mugore yabigarutseho tariki 4 Kanama 2022 mu Kiganiro n’Itangazamakuru ryo muri Uganda, aho yavuze ko kuba u Burusiya bwarafatiwe ibihano bitandukanye kubera bwatangije intambara kuri Ukraine, bikwiriye no kubahirizwa n’ibihugu bya Afurika.

Yagize ati “U Burusiya buvuga ko kuba bwarafatiwe ibihano ku biribwa no ku bindi bifitanye isano n’ibikomoka ku buhinzi byatumye ibiciro bizamuka mu bihugu bitari bike. Ndagira ngo mbabwire ko nta bihano twafatiye ibintu ibyo ari byo byose bikomoka ku buhinzi biva mu Burusiya.”

Icyakora, Greenfield yavuze ko gukorana n’u Burusiya ku bucuruzi bwafatiwe ibihano by’umwihariko ibirebana n’ibikomoka kuri peteroli byaba ari ukurengera.

Ati “Mu gihe igihugu cyafata ingingo yo gukorana n’u Burusiya mu byo bwafatiwemo ibihano aho cyaba kirengagije ibi bihano. Aho rero turasaba ibihugu kutabirengaho.”

Urebye ibihugu hafi ya byose muri Afurika nta gishaka gufata uruhande rumwe na Ukraine muri iyi Ntambara.

Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi bishyigikiye Ukraine bikomeje gushaka ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma u Burusiya bwisanga bwonyine ariko bisa n’aho biri gufata ubusa kuko nabwo bushyigikiwe n’ibindi bihugu bikomeye.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aherutse gutangaza ko nta muntu ukwiye kubwiriza ibihugu bya Afurika icyo bikora, kandi ko bidakwiriye kubwiriza kumenya umwanzi n’umukunzi.

Intumwa ya Leta zunze Ubumwe za Amerka mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yasabye ibihugu bya Afurika kwirinda guhahirana n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .