Umutekano w’ibikorwaremezo bya Ukraine waganiriweho mu kiganiro Perezida Putin yagiranye na Trump kuri telefone ku wa 18 Werurwe, bemeranya ko u Burusiya butazongera kubigabaho ibitero.
Perezidansi ya Amerika yatangaje ko ikiganiro Perezida Trump yagiranye na Zelensky kuri telefone cyagenze neza ariko Trump atanga igitegerezo cyo kugenzura ingomero z’amashanyarazi kugira ngo zirusheho kugira umutekano usesuye.
Itangazo rya White House rigira riti “Perezida Trump yanavuze ku miyoboro y’amashanyarazi ya Ukraine n’inganda z’amashanyarazi za nucléaire. Yavuze ko Amerika yatanga ubufasha mu gucunga izo nganda n’amashanyarazi mu bunararibonye bwayo. Gushyira mu biganza bya Amerika ibyo bikorwa remezo byaba uburyo bwiza bwo kubirindira umutekano no kubiteza imbere.”
Perezida Zelensky yatangaje ko ashyigikiye ibyo Putin na Trump baganiriyeho byo guhagarika kurasa ku bikorwaremezo by’amashanyarazi.
Ati “Imwe mu ntambwe ziganisha ku guhagarika intambara byaba ari uguhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’amashanyarazi n’iby’abasivile. Nshyigikiye iyi ntambwe kandi Ukraine irahamya ko izayishyira mu bikorwa.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!