00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yifuza kurekera u Burusiya uduce twa Ukraine ngo intambara ihagarare

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 April 2025 saa 04:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatanze igitekerezo cyo korohereza u Burusiya ibihano, no kuburekera uduce twa Ukraine bwafashe, mu rwego rwo guhosha intambara hagati yabwo na Ukraine.

Igitekerezo cyatanzwe na Amerika gikubiyemo kugabanyiriza u Burusiya ibihano, gutuma Ukraine ireka umugambi wo kujya muri NATO, ndetse no kurekera u Burusiya uduce twa Ukraine yafashe.

Bloomberg ku wa 18 Mata 2025, yanditse ko inama yahurije hamwe abayobozi bo mu bihugu bitandukanye birimo n’iby’u Burayi n’itsinda ryo muri Amerika ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yabereye i Paris ari ho byavugiwe.

Uwatanze amakuru yavuze ko iki gitekerezo Amerika izabanza kukiganiraho na Ukraine, kuko Rubio yanemeje ko mu gihe nta musaruro uvuye muri gahunda yo kurangiza vuba intambara Burusiya na Ukraine, Amerika yahita ibireka.

Rubio yagize ati “ Dukeneye gufata umwanzuro vuba ko ibi bizakemuka mu minsi mike, niba bidakunda ndatekereza tuzahita tubivamo.”

Si byo gusa kuko uyu muyobozi yavuze ko ibihugu byo mu Burayi bishyigikiye Ukraine bitazigera bifata uduce twa Ukraine twafashwe n’u Burusiya nk’uduce two mu Burusiya.

Ku rundi ruhande u Burusiya bugaragaza ko kugirana amasezerano yo guhagarika intambara na Ukraine bigoye, kuko n’amasezerano y’agahenge ibihugu byombi byagiye bigirana Ukraine yagiye iyarengaho.

Mu nama yabereye i Paris, Rubio yatangaje ko nihatagira igikorwa vuba Amerika izava mu mugambi wo guhagarika intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .