Uru rwego nirwo rushinzwe kugenzura intwaro za nucléaire za Amerika, gusa rwavuze ko umutekano wo mu bubiko bw’izo ntwaro utagizweho ingaruka n’icyo gitero.
Ikigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga muri USA cya Microsoft nacyo ku wa Kane cyavuze ko cyabonye software igamije kwangiza ikoranabuhanga ryacyo.
Benshi bashyize mu majwi u Burusiya kuba ari bwo bwaba buri inyuma y’iki gitero, gusa bwahise buhakana ibyo bushinjwa.
Abashakashatsi bise iki gitero “Sunburst”, bavuze ko bishobora gufata imyaka kugira ngo bumve mu by’ukuri uko cyagabwe.
Perezida Donald Trump ntaragira icyo avuga kuri iki gitero, gusa Perezida mushya Joe Biden, yavuze ko gushyira imbaraga mu guhashya ibitero byo kuri internet ari kimwe mu byo azibandaho ku ngoma ye.
Ibiro bishinzwe kugenzura Umutekano wo kuri internet (Cisa), byavuze ko iki gitero gishobora kuba cyaribasiye ibigo byinshi kuruta uko babikeka, yavuze ko ari igitero cyatangiye muri Werurwe 2020, abakigabye ngo bagaragaje ubushishozi no gutegereza guhambaye kugira ngo babigereho, gusa ntibyavuze amakuru ashobora kuba yaribwe cyangwa se agahungabanywa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!