Amerika ifashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Iran itangaje ko yiteguye guhorera Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bijyanye na politike, wiciwe i Tehran, mu gitero bivugwa ko cyagabwe na Israel.
Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yatangaje ko izohereza Itsinda ry’indege z’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, mu kuburizamo uyu mugambi wa Iran.
Uretse izi ndege, Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yanavuze ko igihugu cye cyiteguye kongera umubare w’ikoranabuhanga rihanura ibisasu bya missile risanzwe riri muri iki gice.
Kugeza ubu kandi Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byamaze gusaba abaturage babyo kuva muri Liban kuko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’intambara cyangwa umutekano muke.
Ni ikibazo gishobora guturuka ku mutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban wamaze gutangaza ko witeguye kwifatanya na Hamas mu bikorwa byo gukorera umuyobozi wayo. Mu gihe ibi byashyirwa mu bikorwa Israel nayo ishobora gufata icyemezo cyo kurasa Hezbollah muri Liban.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!