Uyu mugabo yavuze ko mu mezi atandatu mbere y’uko intambara itangira, Amerika yohereje muri Ukraine intwaro ’mu buryo bw’ibanga,’ kugira ngo "twizere ko neza ko bafite ibyo bakeneye mu rwego rwo kwirwanaho."
Ku rundi ruhande, Blinken yemeje ko izi ntwaro ari zo zafashije Ukraine kwirwanaho ikarinda Umurwa Mukuru wayo, Kyiv, ubwo Ukraine yabuzaga ingabo z’u Burusiya kwigarurira uwo Murwa Mukuru mu ntangiriro z’iyo ntambara.
Blinken kandi aherutse kuvuga ko Amerika imaze gutera inkunga Ukraine inkunga y’intwaro zifite agaciro karenga miliyari 100$ mu gihe cy’imyaka irenga ibiri n’igice y’intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!