00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeye ko yahaye Ukraine inkunga y’intwaro mbere y’uko itangira intambara n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 January 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yemeye ko Amerika yamenye amakuru yemezaga ko u Burusiya bushobora kugaba ibitero muri Ukraine, igahitamo gutangira kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo kugifasha kwitegura intambara.

Uyu mugabo yavuze ko mu mezi atandatu mbere y’uko intambara itangira, Amerika yohereje muri Ukraine intwaro ’mu buryo bw’ibanga,’ kugira ngo "twizere ko neza ko bafite ibyo bakeneye mu rwego rwo kwirwanaho."

Ku rundi ruhande, Blinken yemeje ko izi ntwaro ari zo zafashije Ukraine kwirwanaho ikarinda Umurwa Mukuru wayo, Kyiv, ubwo Ukraine yabuzaga ingabo z’u Burusiya kwigarurira uwo Murwa Mukuru mu ntangiriro z’iyo ntambara.

Blinken kandi aherutse kuvuga ko Amerika imaze gutera inkunga Ukraine inkunga y’intwaro zifite agaciro karenga miliyari 100$ mu gihe cy’imyaka irenga ibiri n’igice y’intambara.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuze ko Ukraine yakiriye inkunga y'intwaro ziturutse muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .