00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeye guha impozamarira imiryango y’abasivile yiciye muri Afghanistan

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yiteguye gutanga amafaranga yo gufata mu mugongo abo mu muryango w’abantu icumi baguye mu gitero cy’igisasu cya drone Ingabo za Amerika zateye i Kabul.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, John Kirby, mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko iyi minisiteri iri gukorana n’iy’Ububanyi n’Amahanga mu gufasha imiryango y’inzirakarengane zaguye muri icyo gitero ku buryo zakwimukira muri Amerika.

Ku wa 29 Kanama, igisasu cyatewe n’ingabo za Amerika cyakubise imodoka yari itwawe na Zemerai Ahmadi iri kwinjira mu rugo rwe. Mu bantu icumi bari muri uwo muryango, barimo n’abana barindwi, bose bahise bapfa.

Hashize iminsi icyo gitero kibaye, Gen. Frank McKenzie, ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za Amerika yavuze ko ibyabaye ari amakosa, avuga ko bibabaje kuba abasivile baraguye muri icyo gitero.

Ku rundi ruhande, Amerika yavuze ko icyo gisasu cyatewe hagamijwe guhiga abarwanyi b’umutwe wa Islam bagize uruhare mu kugaba igitero ku ngabo za Amerika mu minsi ya nyuma yabo muri Afghanistan.

Amerika yemeye gutanga impozamarira ku bantu bo mu muryango waguye mu gitero cyayo cy'igisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .