Izi ntwaro zizwi nka ATACMS Amerika yari yarazihaye Ukraine nabwo bigoranye cyane, ariko Ukraine ibuzwa kuzikoresha irasa mu Burusiya.
Muri make Ukraine yari isanzwe yemerewe kuzikoresha gusa imbere ku butaka bwa Ukraine.
Kuri iyi nshuro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha izo ntwaro irasa ku butaka bw’u Burusiya.
Bivugwa ko uku kwemerera Ukraine byaturutse ku makuru y’uko Koreya ya Ruguru yaba yarohereje abasirikare bayo mu Burusiya, gufasha icyo gihugu kurwanya Ukraine.
Izi ntwaro za ATACMS Ukraine yaherewe uburenganzira, zifite ubushobozi bwo kurasa mu bilometero bisaga 300. Bivuze ko Ukraine ubu ifite ubushobozi bwo kurasa rwagati mu Burusiya bitabaye ngombwa ko yoherezayo abasirikare.
Bamwe mu badepite bo mu Burusiya bagaragaje ko Amerika yakoze amakosa akomeye, kuko bishobora kuzamura uburakari bw’u Burusiya nabwo bugakoresha intwaro zabwo zikomeye, bikarushaho kongerera ubukana intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!