Amerika yemeje ko itazajya mu bufatanye bwo gushaka urukingo rwa COVID-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zitazigera zifatanya n’ibindi bihugu muri gahunda yo gukora no gukwirakwiza urukingo rwa Coronavirus, kuko zidashaka gushyirirwaho amabwiriza n’imiryango nka OMS.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Judd Deere, kuri uyu wa Kabiri yagize ati “Leta zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza ubufatanye mpuzamahanga mu gutsinda icyorezo ariko ntizizigera zihatirwa kugira icyo zikora n’imiryango yamunzwe na ruswa nka OMS ndetse n’ibihugu nk’u Bushinwa”.

Atangaje ibi mu gihe ibihugu byinshi birimo gushaka uko byashyira hamwe kugira ngo urukingo rwa Coronavirus niruboneka ruzagezwe hose yaba mu bihugu bikennye n’ibikize.

Kugeza ubu ibihugu birenga 150 bihurijwe hamwe na OMS n’indi miryango, birimo guhuza imbaraga muri iyi gahunda yo kwihutisha ikorwa ry’urukingo rwa Coronavirus mu gihe iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi izwi nka COVAX.

Iyi gahunda yashyigikiwe cyana n’ibihugu bisanzwe bikorana cyane na Amerika birimo; u Buyapani, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Budage.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko igiye gutanga miliyoni 400 z’ama-euro zizakusanywa mu bihugu bigize uyu muryango ndetse no mu nzego zawo zirimo nka Banki y’u Burayi y’Ishoramari, EIB nko zishyigikire gahunda ya COVAX.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .