Ibi byaha byakozwe mbere y’Intambara Israel ihanganyemo na Hamas muri Gaza, bikaba bigize igice kinini cy’ibyaha byakorewe mu bice bya Yeruzalemu na West Bank, ibice byombi bituyemo Abanya-Palestine benshi.
Amerika ivuga ko ’units’ eshanu z’Igisirikare cya Israel ari zo zijanditse muri ibyo byaha, zirimo eshatu ziri mu gisirikare n’izindi ebyiri z’inkeragutabara. Ibyo byaha bishobora kubamo kwica abasivile, kubahohotera, gufata abagore ku ngufu, gukoresha iyicarubozo mu guhana n’ibindi.
Ubusanzwe Amerika igira itegeko riyibuza gutera inkunga igisirikare kigaragara mu bikorwa byo guhonyora amahame y’uburenganzira bwa muntu, icyakora kuri iyi nshuro ntabwo Amerika iteganya gufatira Israel ibyo bihano.
Uretse inkunga Amerika yateye Israel muri iyi ntambara irimo na Hamas, iki gihugu gisanzwe kinatanga inkunga ifite agaciro ka miliyari 3.8$ buri mwaka agenewe gufasha Igisirikare cya Israel.
Amerika kandi iherutse kwemera inkunga ifite agaciro ka miliyari 26$, azakoreshwa na Israel mu rwego rwo kurushaho guhangana n’umutwe wa Hamas mu ntambara iri guca ibintu muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!