Amerika yemeje ikoreshwa ry’amaraso y’abakize Coronavirus mu kuvura abayanduye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Kanama 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA), cyemeje ko igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ’plasma’, cy’abakize Coronavirus, gishobora gutangira kwifashishwa mu kuvura abandi bayanduye.

Plasma ni cyo gice cy’amaraso gitwara abasirikare barwanya indwara. Perezida Trump kuri iki cyumweru yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye cyane igihugu cye giteye.

Bamwe mu bashinzwe ubuzima muri Amerika bishimiye gukoresha plasma mu kuvura abazahajwe na Coronavirus, mu gihe izindi mpuguke zivuga ko ari ibyo kwitondera kuko hagikenewe andi masuzuma kuri ubu buryo bushya bw’ubuvuzi.

Uruhushya rwa FDA ruzatuma hari aboroherwa no kuvurwa Coronavirus, ariko ntabwo rutanga uburenganzira busesuye bwo kuvurisha Plasma ku bantu bose.

Umuyobozi ushinzwe ishami rya siyansi muri FDA, Denise Hinton, yavuze ko plasma itagomba gufatwa nk’uburyo bushya ijana ku ijana bwo kuvura Coronavirus kuko hari amakuru mashya azaturuka mu isesengura rikomeje gukorwa ndetse n’amagerageza.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko Plasma z’umuntu wakize Coronavirus zibamo abasirikare umubiri we wubatse, ku buryo kubatera mu murwayi urembye bishobora kumufasha. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusaba abakize Coronavirus gukorera ubushake bagatanga plasma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .