00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yateye umugongo u Burayi, yirinda kwita u Burusiya gashozantambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2025 saa 12:30
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitandukanyije n’u Burayi mu kwamagana u Burusiya bwatangije intambara muri Ukraine mu 2022, bukigarurira ibice byayo bitandukanye.

Ku butegetsi bwa Joe Biden Amerika yari ishyigikiye Ukraine mu ntambara ndetse ni yo yari umuterankunga mukuru mu by’intwaro. Ibihugu bikomeye mu Burayi na byo byari kumwe na yo ndetse byo biracyari inyuma y’iki gihugu bigiha ubufasha no mu kwamagana u Burusiya.

Mu nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 24 Gashyantare 2025, Amerika yiyunze ku Burusiya mu kwanga umwanzuro w’ibihugu by’u Burayi byashakaga ko u Burusiya bufatwa nka gashozantambara, ndetse ko bugomba gusabwa kuvana ingabo zabwo muri Ukraine nta mananiza.

Nubwo uyu mwanzuro watowe n’ibihugu byinshi ariko ntushobora gushyirwa mu bikorwa. Ku rundi ruhande Amerika yakoze ku buryo umwanzuro yatanze utorerwa mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, kagizwe n’ibihugu 15. Watowe n’ibihugu 10, mu gihe bitanu by’i Burayi birimo u Bwongereza, u Bufaransa, Denmark, u Bugereki na Slovenia byo byahisemo kwifata.

Umwanzuro wa Amerika usaba ko intambara y’u Burusiya na Ukraine igomba guhita ihagarara hakanashakwa uko bagera ku mahoro arambye ariko ntugaragaze ko u Burusiya ari bwo bwayitangije.

U Bufaransa bwasabye ko hongerwamo ko intambara yaturutse ku ngabo z’u Burusiya zigaruriye ubutaka bwa Ukraine, mu gihe u Burusiya bwasabye ko hakemurwa umuzi w’ikibazo, byose biremerwa ndetse Inteko Rusange ya Loni iwutora ku majwi 93, umunani barawanga na ho 74 barifata.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byanditse ko Amerika iri mu bihugu byifashe, Ukraine itora yego, mu gihe u Burusiya bwo bwawanze.

Amerika ivuga ko mu myaka itatu ishize hatowe imyanzuro myinshi isaba u Burusiya kuvana ingabo zabwo muri Ukraine, ariko nta musaruro byatanze, bityo hakenewe ko ibihugu byose bigize Loni bitanga umwanzuro watuma intambara ihagarara, ubuzima bw’abaturage ntibukomeze kuhatikirira.

Kuva Donald Trump yatangira kuyobora Amerika muri Mutarama 2025 yahise atangira kwita Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, umunyagitugu wanze gukoresha amatora ndetse ahita anatangira ibiganiro n’u Burusiya bigamije kureba uko intambara yahagarara.

Amerika yavuze ko gusaba u Burusiya kuvana ingabo muri Ukraine ntacyo byigeze bimara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .