Amerika yatewe utwatsi ku cyifuzo cyo kongerera Iran ibihano

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Kanama 2020 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yasabye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gufatira Iran ibindi bihano mu gihe ibyo yahawe bigomba kurangira ku wa 18 Ukwakira 2020.

Ubu busabe, Pompeo yatanze kuri uyu wa 20 Kanama bwahise buterwa utwatsi n’ibihugu by’ibinyamuryango bihoraho muri aka kanama bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitandukanyije nabyo mu mushinga wo kugenzura uko Iran ibyitwaramo no kuyigabanyiriza ibihano.

Mu rwandiko Pompeo yoherereje, rwaherekejwe n’impapuro zisaga esheshatu zisobanurira umunyamabanga w’aka kanama Dian Triansyah Djani impamvu Iran ikwiye kongera gufatirwa ibindi bihano.

Mu bisobanuro byatanzwe, havugwa ko Iran yadohotse ku masezerano yo mu 2015 akubiye mu cyiswe “nuclear deal” agamije guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi muri Iran.

Akimara gutanga ubusabe, Pompeo yatangaje ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kongerera Iran ibihano nyuma y’umwanzuro wayorohereje ibyo yari yahawe.

Ati "Turatekereza ko ibi ari ibintu byoroshye kandi byumvikana neza. Imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano izaza mu minsi 31 uhereye none kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizashyiramo ingufu n’umuhate mu kuyubahiriza.”

Yakomeje avuga ko yizeye ko n’ibindi bihugu binyamuryango by’ako kanama biza gushyigikira icyo yise “amabwiriza”.

Nta kuzuyaza, uhagarariye Iran mu Muryango w’Abibumbye, Majid Takht Ravanchi, yahise yamaganira kure ubwo busabe ndetse avuga ko bukwiye “guteshwa agaciro”.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta bubasha zifite bwo gutegeka icyo zishaka kandi nta n’ibihamya bishimangira ibyo zivuga.”

Ravanchi yavuze ko leta Zunze Ubumwe za Amerika zashatse kwitwaza amakimbirane ari hagati ya zo na Iran mu kubangamira umwanzuro ugamije korohereza Iran ibihano ariko ntibizihire.

Yagize ati "Ubusabe bwanyu buranenzwe pe. Kandi twizeye ko mu minsi 30 isigaye ntakizagerwaho.”

Ambasaderi Ravanchi yatewe ingabo mu bitugu na mugenzi we wungirije uhagarariye u Burusiya muri Loni, Dmitry Polyansky wateye utwatsi ubu busabe bwa Mike Pompeo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Dmitry Polyansky yagize ati "Birasa na ho turi mu Isi ebyiri zitandukanye. Imwe ya ba rusahurira mu nduru aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigize kizigenza, zirenga, zikanava mu masezerano kandi zigakomeza kuyungukiramo n’indi si abandi twese tubamo yimakaza amategeko na dipolomasi mpuzamahanga.”

Aba ba ambasaderi bashyigikiwe n’u Bufaransa, u Budage, u Bushinwa n’u Bwongereza bavuze ko badashobora gushyigikira ubusabe bw’iki gihugu cyitandukanyije na byo kuwa 8 Gicurasi 2018.

Bishyize hamwe bati "Ntabwo twashyigikira iki gikorwa kinyuranyije n’imbaraga twashyize mu cyiswe JCPOA.”

Mu gusubiza ibi bihugu, Mike Pompeo yabishinje gushyigikira ubusabe bwe mu ibanga ahubwo bikabura umuhate wo kubyerura.

Ku wa 20 Nyakanga 2015, ni bwo hafashwe umwanzuro wahawe nimero 2231 mu myanzuro ya Loni, wari ugamije uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire no korohereza Iran ibihano.

Umushinga JCPOA uhuje uruhande rwa Iran (iri mu bihano), n’ibihugu bihoraho muri aka kanama.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zari muri uyu mushinga, zaje kwikuramo mu 2018 zivuga ko Iran n’ubundi ibihano yahawe ntacyo biyitwaye kuko byorohejwe.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yatanze ubusabe bwo gufatira Iran ibindi bihano buteshwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .