Hari hashize igihe gito Amerika igabanyirije Myanmar ibihano nyuma y’igihe kinini icyo gihugu kiyobowe n’igisirikare.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuyobozi Mukuru w’icyo gihugu, Aung San Suu Kyi, yahiritswe ku butegetsi, arafungwa we n’abandi bayobozi bakuru. Ishyaka rya Suu Kyi rishinjwa uburiganya mu matora ryatsinze mu Ugushyingo umwaka ushize.
Loni, ibihugu nk’u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byamaganye iryo hirikwa ry’ubutegetsi.
Hari impungenge ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho muri Myanmar dore ko mbere y’amasha make ngo ahirikwe, Suu Kyi, yanditse ibaruwa asaba abaturage kwigaragambya.
Igisirikare cyanze kwemera ibyavuye mu matora yabaye umwaka ushize, gitangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Cyasimbuje abaminisitiri 11 muri Guverinoma barimo uw’ubukungu, ubuzima, uw’umutekano n’ububanyi n’amahanga.
Mu itangazo yashyize hanze, Perezida Biden yavuze ko ingabo zidakwiriye gutesha agaciro ubushake bw’abaturage cyangwa se ngo bashake guhindura ibyavuye mu matora yakozwe mu mucyo.
Biden yavuze ko nubwo Amerika yari yatangiye gukuriraho Myanmar ibihano, birasubirwamo mu buryo bwihuse kuko “Amerika igomba kurengera demokarasi aho iri mu kaga”.
BBC yatangaje ko hataramenyekana icyo guhabwa ibihano bivuze ku gisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Myanmar. Hari umusesenguzi wavuze ko abahiritse ubutegetsi babikoze babizi neza ko Amerika n’u Burayi bizabafatira ibihano, ariko bo icyo bareba ari uko u Bushinwa, u Buyapani na Koreya y’Epfo byakira icyo gikorwa.
U Bushinwa bwasabye impande zitavuga rumwe muri Myanmar gukemura ibibazo bafitanye. Ibindi bihugu byo mu karere nka Cambodia, Thailand na Philippines byatangaje ko ibyabaye ari ibibazo bireba politiki y’imbere muri Myanmar.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!