Amerika kandi yatanze uburenganzira ku bakozi ba Ambasade badafite inshingano ziremereye kuhava ku bushake. Abenegihugu bayo na bo bagiriwe inama yo kuhava mu maguru mashya kuko mu gihe intambara izaba yadutse nta bushobozi bwo kubacyura izaba ifite.
U Burusiya bumaze kohereza ingabo ibihumbi n’ibihumbi ku mupaka wabwo na Ukraine hamwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo ibifaru, imodoka z’intambara na missile.
Ibi bikorwa byatumye Amerika n’u Burayi byihanangiriza u Burusiya ariko kugeza ubu ibiganiro ntibiratanga umusaruro ufatika.
Amerika yakomeje kuvuga ko aho ibintu bigeze, u Burusiya bushobora kwinjira muri Ukraine isaha iyo ari yo yose.
Ntihasobanuwe umubare w’Abanyamerika babarizwa ku butaka bwa Ukraine kugeza ubu ariko mu kwezi gushize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko bari hagati y’ibihumbi 10 na 15.
Kugeza ubu Abanyamerika babujijwe gukorera ingendo muri Ukraine ndetse kuri iki Cyumweru basabwe ko badakwiye no gukorera ingendo mu Burusiya by’umwihariko mu bice by’iki gihugu bihana imbibi na Ukraine kuko bashobora gutotezwa mu gihe Amerika ivuga nta bushobozi bwo kubatabara ifite.
Mu Cyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, bahuriye mu biganiro bigamije guhosha intambara itutumba hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Ibyo biganiro byabaye ku wa 21 Mutarama 2022 i Genève mu Busuwisi.
Sergei Lavrov yahakanye ko Ingabo z’u Burusiya zoherejwe hafi ya Ukraine zitagamije kwifashishwa mu gutera iki gihugu naho Antony Blinken avuga ko Amerika itazarebera mu gihe cyose u Burusiya buzahirahira kwinjira muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!