Ni isoko rizakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri kuri miliyoni $49.9 z’Amadolari, nk’uko ikinyamakuru Army Technology cyabitangaje.
Imodoka zizakorwa ni izikoreshwa ku butaka mu bya gisirikare, zizaba zirimo porogaramu izifasha kwitwara, aho gukenera umushoferi.
Izi modoka bivugwa ko zizajya zifashishwa ku rugamba ahantu bigoye kohereza abantu ndetse no bikorwa by’ubutasi bishobora kugira ingaruka ku basirikare.
Uwashinze Kodiak, Don Burnette yavuze ko bizeye ko ubufatanye bwabo na Leta buzabafasha gukora imodoka zigezweho zifasha guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Isi, bityo byongerere Amerika imbaraga zo kwicungira umutekano.
Izi modoka zizashyirwamo ikoranabuhanga rituma zibasha kwitwara no gukora akazi zagiyemo zitagombye gukoreshwa n’abantu, uretse ko hari n’uburyo buzashyirwamo ku buryo zibasha gukoreshwa n’abantu bari kure yazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!