00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yatangiye kugenzura ikibuga cy’indege cya Kabul

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Kanama 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Amerika niyo iri kugenzura Ikibuga cy’Indege cya Kabul muri Afghanistan aho ubu iri kucyifashisha mu bikorwa byo gucyura abaturage bayo bari bamazeyo igihe. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere ubwoba bwari bwose nyuma y’aho umutwe w’aba-Taliban wigaruriye ubutegetsi.

Abantu benshi batuye muri iki gihugu, bari gushaka uko bahunga bajyanye n’abanyamahanga bahasanzwe bo bari gufashwa n’ibihugu byabo. Ku wa Mbere, abasirikare ba Amerika barashe abantu babiri bitwaje intwaro mu gihe abandi batatu bivugwa ko bapfuye ubwo bageragezaga kurira ku mapine y’indege yari iri kuguruka.

Byasabye ko ikibuga cy’indege gifungwa kugira ngo abasirikare bagerageze kubanza gushaka inzira yazo. Byaje gukunda ndetse indege ya gisirikare ya Amerika ibasha guhaguruka i Kabul.

Amerika cyo kimwe n’ibindi bihugu biri kugerageza gukiza amagara y’abaturage babyo baherereye muri Afganistan mu kwirinda ko bakwicwa n’umutwe w’aba-Taliban.

Ku wa Mbere, indege y’u Budage nayo yaguye ku kibuga cy’indege i Kabul igiye gutwara abaturage b’icyo gihugu.

Ku Cyumweru nibwo umutwe w’aba-Taliban watangaje ko wigaruriye igihugu nyuma y’uko Perezida Ashraf Ghani yari amaze guhunga, guverinoma ye igaseswa.

Uyu mutwe wigaruriye igihugu nyuma y’imyaka irenga 20 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ingabo muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro no gushyigikira ubutegetsi bwariho.

Kuva mu 2001, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashoye miliyari zirenga 2000 z’amadolari mu ntambara yo muri Afghanistan, gusa iyo myaka yose ntabwo icyari kigambiriwe cyigeze kigerwaho.

Ni yo ntambara imaze igihe kinini mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nibura ku munsi, Amerika yakoreshaga miliyoni 300 z’amadolari muri iyi ntambara.

Ikibuga cy'Indege cya Kabul kiri kugenzurwa n'Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kucyifashisha mu gucyura abaturage bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .