00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Hatangiye iperereza ku bakozi bandikirana ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 26 February 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Ikigo cya Amerika gishinzwe Iperereza (NSA) cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku bakozi bakoresha sisiteme ikoreshwa mu itumanaho ry’akazi, bakaganira ibyerekeye guhinduza ibitsina, imibonano mpuzabitsina n’ibindi mu masaha y’akazi.

Ku wa 24 Gashyantare 2025, hasohotse raporo ikubiyemo ubutumwa bugufi abakozi ba NSA, CIA, na DIA bandikiranaga bakoresheje urubuga rwa ‘Intelink’ rwifashishwa mu guhererekanya ubutumwa bw’akazi, ariko byagaragaye ko mu masaha y’akazi bamwe baba biganirira ibintu bisanzwe.

Ubutumwa bugufi bwanyuze mu kinyamakuru The City Journal, bugaragaza ko babaga baganira ibijyanye n’ubwoko bw’imibonano mpuzabitsina bakunda, gutereta, kwihinduza ibitsina n’ibindi bigendanye na byo.

Umuvugizi wa NSA yatangaje ko bari gusuzuma iki kibazo kuko abakozi bose ba NSA babanza gusinyira ko kwandika kuri Interlink ibidafitanye isano n’akazi bihanirwa.

Ati “Abakozi bose ba NSA basinye amasezerano avuga ko gutangaza amakuru atagendanye n’akazi kuri Intelink ari ukurenga ku mategeko agenga akazi kandi uzabifatirwamo azahabwa ibihano.”

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi, Tulsi Gabbard, yavuze ko iyi myitwarire y’abakozi itemewe ndetse ko ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.

Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Ayo matsinda baganiriramo ibiganiro biteye ishozi yahise ahagarikwa. Umuryango wacu w’ubutasi ugomba kwibanda ku nshingano zacu nyamukuru: guharanira umutekano, amahoro n’ubwisanzure bw’Abanyamerika.”

Kuva muri Mutarama 2025, Trump akijya ku butegetsi yahise ashyiraho amateka akumira abantu bose bihinduje igitsinda mu mikino y’abagore.

Abakozi ba NSA bari mu basanzwe baganira ibyerekeye imibonano mpuzabitsina mu masaha y'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .