Abashinjacyaha bavuga ko umuyobozi mu mutwe wihariye w’ingabo za Iran muri Nzeri 2024 yahaye Shakeri ibwiriza ryo gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abarimo Trump.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubutabera, Merrick Garland, yagize iti “Ibiro bishinzwe ubutabera byareze umukozi wa Leta ya Iran wahawe ibwiriza ryo kuyobora itsinda ry’abanyabyaha bashyira mu bikorwa umugambi wo kwica abarimo Donald Trump watorewe kuba Perezida.”
Abashinjacyaha bagaragaje ko Shakeri yabwiwe na Iran ko byamworohera kwica Trump nyuma y’amatora kuko yatekerezaga ko ashobora gutsindwa na Visi Perezida Kamala Harris.
Shakeri kandi yabwiye abashinjacyaha ko abo muri Iran bamusabye gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abakerarugendo b’Abanya-Israel muri Sri Lanka mu Ukwakira 2024, mu gihe bari kuba bibuka igitero umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye muri Israel mu Ukwakira 2023.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yatangaje ko atari ubwa mbere Amerika ivuze ku mugambi wo gushaka kwica Perezida wayo, kandi ngo ibyo ni ibinyoma. Yongereyeho ko ibi birego bituma umubano w’ibi bihugu urushaho kuba mubi.
Trump yarokotse urupfu muri Nyakanga 2024 ubwo yaraswaga ugutwi n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwaga Thomas Matthew Crooks. Muri Nzeri 2024, umugabo w’imyaka 58 witwa Ryan Wesley Routh na we yafashwe ubwo yiteguraga kumurasa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!