Ubushinjacyaha bwa Amerika bwamaze gutanga ikirego ku bayobozi babiri bahoze mu butegetsi bwa Bashar al-Assad, bashinjwa guhagarikira ibikorwa by’iyicarubozo muri Gereza ya Gisirikare ya Mezzeh hafi y’Umurwa Mukuru Damascus.
CNN yanditse ko muri gereza za gisirikare, imfungwa zakubitwaga bikomeye, zakubitishwaga amashanyarazi, zikabambwa, zigatwikishwa acide cyangwa ugasanga inzara z’amano zakuwemo.
Ibi byaha byose bivugwa ko byakozwe mu gihe cy’intambara yamaze imyaka muri Syria, yanagejeje ku guhirika ubutegetsi bwa Assad kuwa 8 Ukuboza 2024.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bugaragaza Jamil Hassan w’imyaka 72 na Abdul Salam Mahmoud w’imyaka 65, bari abatasi mu ngabo zirwanira mu kirere bari baragize Gereza ya Mezzeh “indiri y’ibikorwa by’iterabwoba.”
Bakurikiranyweho ibyaha by’intambara byakozwe binyuze mu bikorwa by’ubugome no gufata ikiremwa muntu mu buryo bwa kinyamaswa.
Inzego z’ubutabera za Amerika zatangaje ko zamaze gushyiraho impapuro zo kubata muri yombi kandi bagomba guhigishwa uruhindu.
Ni mu gihe inyeshyamba zafashe ubutegetsi muri Syria zihamya ko mu bihe biri imbere zizashyira ahagaragara urutonde rw’abakekwaho kwica urubozo imfungwa n’abaturage muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!