Pentagon yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika isuzuma ry’ibisasu ryari riteganijwe, cyafashwe kubera kwanga kwirengagiza ingaruka bishobora gutera mu ntambara iri kujya mbere y’igihugu cya Ukraine ndetse n’ingabo z’u Burusiya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Amerika, John Kirby mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bari gukora uko bashoboye mu gufasha igihugu cya Ukraine kwirwanaho.
Yagize ati “Tugomba kuzirikana ko u Burusiya ari igihugu cyibitseho intwaro za kirimbuzi, niyo mpamvu dukomeje gufata iki cyemezo, kudatekereza ko aya makimbirane ashobora gufata indi ntera byaba ari uburangare wacu.”
Kirby yamaganiye kure abavuga ko Perezida wa Amerika, Joe Biden ari guhagarika iri suzuma kubera gutinya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.
Ati “Biden ntiyigeze arya iminwa kuri Putin, nta bwoba buhari. Perezida Biden abona Putin uko ari n’ubushotoranyi yateje muri Ukraine.”
Yakomeje avuga ko iri geragezwa ari rimwe mu yari ateganijwe gukorwa, yemeza ko ritahagaze burundu ahubwo ari gusubika igihe rizabera gusa, ndetse avuga ko rizakorwa bitarenze impera z’uyu mwaka.
Kirby yemeza ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko nta bushake Leta ya Amerika ifite bwo kwishora mu bikorwa ibyo ari byo byose bishobora gukomeza ibintu, nkuko RT yabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!