00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeye kongera gusangiza Ukraine amakuru y’ubutasi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 12 March 2025 saa 11:21
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubukuye gahunda yo guha Ukraine inkunga ya gisirikare n’ubufatanye mu byerekeye gusangira amakuru ajyanye n’ubutasi kubera ko iki gihugu cyemeye gukurikiza agahenge k’iminsi 30 kasabwe na Amerika.

Ibi bihugu byombi byatangaje ko byongeye gukorana nyuma y’ibiganiro byahuje intumwa zabyo ku wa 11 Werurwe 2025 i Jeddah muri Arabie Saoudite.

Ukraine yatangaje kandi ko yemeye gukorana na Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yayo, nk’uburyo bwo kwishyura iki gihugu inkunga cyayihaye mu ntambara imazemo igihe n’u Burusiya.

Binyuze mu itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi, Ukraine yagaragaje ko ifite ubushake bwo kubahiriza ubusabe bwa Amerika bwo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 30 ishobora no kwiyongera mu gihe u Burusiya bwakwemera kubahiriza aka gahenge.
Ku rundi ruhande Amerika yatangaje ko igiye guhita iganira n’u Burusiya ku bijyanye n’ibyo bumvikanye na Ukraine.

RT yanditse ko Leta y’u Burusiya ntacyo yigeze itangaza kuri iyi myanzuro yafatiwe muri iyi nama yahuje Amerika na Ukraine yo guhagarika intambara.

Amerika yaherukaga guhagarika inkunga ya gisirikare yahaga Ukraine ndetse no kuyisangiza amakuru y’ubutasi, nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati ya Perezida w’iki gihugu, Donald Trump, na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Amerika yemeye kongera gusangiza Ukraine amakuru y’ubutasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .