Perezida Maduro yarahiye kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, ibintu bitishimiwe n’umuryango mpuzamahanga ndetse n’abatavuga runwe na we.
Uretse ayo mafaranga yashyiriweho ushobora guta muri yombi Maduro, Amerika yanashyizeho ishimwe ku muntu watanga amakuru yatuma Minisitiri w’Umutekano, Diosdado Cabello, atabwa muri yombi, ndetse na miliyoni 15$ ku wafasha guta muri yombi Minisitiri w’Ingabo, Vladimir Padrino.
Uretse Amerika, u Bwongereza nabwo bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi 15 bakomeye bo muri Venezuela, barimo abacamanza, abayobozi mu nzego z’umutekano n’ingabo.
Impamvu yishyirwaho ry’izo mpapuro ngo ni uko abo bayobozi bashinjwa, "Guhonyora Demokarasi, kwica amategeko, ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu."
Canada na yo yashyizeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo muri Venezuela, kubera icyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, yise "ibikorwa bya Maduro biteye isoni."
Kuva Komisiyo y’Amatora muri Venezuela yatangaza ko Nicolas Maduro, wari usanzwe uyobora iki gihugu kuva mu 2013, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 51,2%, ku wa 29 Nyakanga 2024, Amerika yabiteye utwatsi ndetse ivuga ko izafata ingamba zikarishye.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ya Venezuela bihabanye n’ukuri kw’abatoye, ateguza ko umuryango mpuzamahanga witeguye gufata ingamba.
Yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’uko ibyatangajwe bihabanye n’amahitamo cyangwa amajwi y’Abanya-Venezuela. Umuryango mpuzamahanga uri kubikurikiranira hafi kandi uzasubiza.”
Umubano wa Amerika na Perezida Maduro ntuhagaze neza kuko ntisanzwe yemera ko ari umuyobozi wa Venezuela. Iki gihugu cyemera ko Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela ari rwo rwego ruriho byemewe n’amategeko kuko ari rwo rwatowe hashingiwe kuri demokarasi.
Kuva Maduro yajya ku butegetsi mu 2013, Amerika yamufatiye ibihano birimo gufatira imitungo ye yaba iri i Washington D.C, imushinja ibyaha birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kunyereza umutungo.
Bitewe n’umubano uhagaze nabi hagati y’impande zombi, muri Werurwe 2019 Amerika yahagaritse ibikorwa bya Ambasade yayo muri Venezuela, muri Kanama 2019 ifungura ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo byo muri iki gihugu riherereye muri Colombia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!