00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashyize igitutu kuri Ukraine ngo iganire n’u Burusiya

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushyira igitutu kuri Ukraine ngo yinjire mu biganiro n’u Burusiya, nyuma yo kubona ko bigoye ngo intambara izatume igaruza uduce twose imaze gutakaza.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Amerika, General Mark Milley, ku wa Gatatu yavuze ko igihugu cye kitagabanyije inkunga cyateraga Ukraine mu bya gisirikare, ariko avuga ko igihe cy’ibiganiro kigeze nyuma y’uko Ukraine itangiye kwigarurira tumwe mu duce u Burusiya bwari bwaratwaye.

Milley yavuze ko bigoye ngo Ukraine yigarurire uduce twose u Burusiya bwatwaye, bityo ko inzira nziza yo kurangiza intambara vuba ari ibiganiro.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika mu bijyanye n’umutekano, John Kirby ku wa Gatanu yavuze ko Amerika itari guhatira Ukraine kujya mu biganiro cyangwa kwemera kubura uduce twayo u Burusiya bwatwaye.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umuyobozi w’Ikigo cy’ubutasi cya Amerika, William Burns, yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Naryshkin, ari nabwo bwa mbere abo bayobozi bari bahuye kuva intambara yatangira muri Gashyantare uyu mwaka.

Ntabwo ibyo baganiriye biramenyekana. Icyakora, inama yasoje Burns ahita ajya guhura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Amerika yagaragaje ko bigoye ngo Ukraine izagaruze binyuze mu ntambara uduce twose u Burusiya bwatwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .