Amerika yashyiriyeho ibihano abagenzacyaha ba ICC bashaka kuyikoraho iperereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2019 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zashyiriyeho ibihano abakozi b’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, bifuza guperereza ku basirikare bayo cyangwa b’igihugu bakorana, bakekwaho uruhare mu byaha by’intambara muri Afghanistan.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo ubushinjacyaha bwa ICC bwasabye gutangiza iperereza ku byaha by’intambara muri Afghanistan, ikarikorera n’aho Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika(CIA) rufungiye imfungwa z’iyo ntambara.

Mu Ukwakira 2018 Guverinoma ya Trump yatangaje ko abacamanza n’abashinzwe iperereza ba ICC nibiha ibyo guperereza ku byaha by’intambara yo muri Afghanistan izafatirwa ibihano, ariko ntiyigeze ihagarika ubwo busabe.

Reuters yanditse ko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko bahagaritse gutanga visa ku bakozi ba ICC.

Ati “Hashyizweho politiki yo gukumira itangwa rya visa ya Amerika ku bantu bakora iperereza iryo ariryo ryose rya ICC ku banyamerika. Ayo mabwiriza ya visa ashobora no gukoreshwa mu guca intege ICC igihe yagerageza gukurikirana abo dukorana, barimo abanya-Israel, igihe yabikora batabanje kubyemera. ”

Ntiyatangaje byinshi ku byemezo bigenderwaho mu gutanga cyangwa kwimana izo visa. Yavuze ko iyo politiki yatangiye gushyirwa mu bikorwa nubwo atasobanuye byinshi.

Ati “Kubakuriraho visa ntabwo ariryo herezo ry’ingamba dufite, twiteguye no gufata izindi zirimo ibihano by’ubukungu niba ICC idahinduye imikorere.”

Amerika ivuga ko izemerera gusa abayobozi ba ICC kujya mu nama za Loni, ku cyicaro gikuru cyayo i New York.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, Andrea Prasow, yatangaje ko ibyo bihano bigamije guca intege akazi k’abacamanza ba ICC nubwo Amerika atari umunyamuryango wayo.

ICC yo yavuze ko ari urukiko rwigenga kandi rudafite ahantu rubogamiye na hamwe bityo umwanzuro wa Amerika utazarubuza gukomeza iperereza ryayo. Yashinzwe mu 2002 ifite inshingano zo gukurikirana, kuburanisha no guhana abagize uruhare mu byaha byibasira inyoko muntu, ibya Jenoside n’iby’intambara.

Ifite ibihugu binyamuryango 123 ariko yakunze kunengwa kudaperereza ku bihugu by’ibihangange birimo Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya bitari ibinyamuryango ahubwo ikibanda ku byo muri Afurika.

Mike Pompeo yatangaje ko Amerika yashyizeho ibihano ku bakozi ba ICC bibazitira guperereza ku byaha by’intambara byakorewe muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza