NBC yatangaje ko mu gihe Libya yakwemera kwakira abo baturage ba Gaza, Amerika ishobora kwemera kurekura miliyari 30$ za Libya yafatiriye mu myaka irenga 10 ishize.
Ni mu gihe Perezida Trump amaze igihe avuga ko ashaka guhindura Gaza ahantu h’ubukerarugendo hafi y’inyanja ya Méditerranée.
Ibihugu byinshi byo mu karere Libya iherereyemo ndetse n’ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati byamaganiye kure iyi gahunda, bivuga ko yica amategeko mpuzamahanga kandi yangiza uburenganzira bw’Abanya-Palestine bwo kuba ku butaka bwabo kavukire.
Amakuru avuga ko Amerika yagejeje iki gitekerezo ku bayobozi ba Libya, ariko ntihavuzwe neza niba ari ku ruhande rwa Guverinoma ya Tripoli cyangwa urwa Guverinoma ya Tobruk, dore ko Libya yacitsemo kabiri kuva Muammar Gaddafi yakurwa ku butegetsi mu 2011.
NBC yatangaje ko Israel iri guhabwa amakuru ajyanye n’ibiganiro biri hagati ya Amerika na Libya kuri iki gitekerezo. Gusa nta masezerano yemejwe.
By’umwihariko, uko iyo gahunda yakorwa n’igihe yazatangirira byose biracyari urujijo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Trump, bwo bwateye utwatsi iby’aya makuru.
Umuvugizi wa Trump, yavuze ko ibyo NBC yatangaje atari ukuri kandi ko nta biganiro nk’ibyo byabayeho.
Yagize ati “Uko ibintu bimeze muri Libya ntibishoboka ko hagira gahunda nk’iyo itekerezwaho. Umugambi nk’uwo ntiwaganiriweho kandi nta shingiro bifite”.
Ubu buryo bushya bwo kwimura abaturage bo muri Palestine bivugwa ko mu gihe bwaba bashyizwe mu bikorwa bushobora guhagarika intambara, ariko bushobora no gutuma ikibazo kirushaho gukomera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!