00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashinje u Bushinwa kuyineka ikoresheje ’ballon’ imaze iminsi mu kirere cyayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 02:12
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze iminsi mu igenzura kuri ’ballon’ yabonetse iri kuzenguruka mu kirere cyayo, aho bivugwa ko ari igikoresho cy’ubutasi bw’u Bushinwa.

Abayobozi b’inzego za Gisirikare muri Amerika bavuze ko iyo "ballon" imaze iminsi iri hejuru cyane mu kirere, ari iy’u Bushinwa. Iherutse kubonwa hejuru ya leta ya Montana.

Ntabwo higeze hafatwa umwanzuro wo kuyirasa ngo imanuke. Gusa u Bushinwa bwo bwavuze ko abantu bakwiriye kwirinda ibihuha kugeza igihe ukuri kugaragariye.

Iyo ballon yagaragaye iri kugenda mu kirere cya Alaska ndetse irambuka igera muri Canada, mbere y’uko igera mu Mujyi wa Montana ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Umwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare za Amerika yavuze ko Guverinoma yateguye indege zo mu bwoko bwa F-22 zo guhanura iyo ballon mu gihe cyose inzego nkuru z’igihugu zemeje ihanurwa.

Canada yatangaje ko nayo iri kugenzura iby’iyi ’ballon’.

Amerika yashinje u Bushinwa kuyitata ikoresheje ‘ballon’ imaze iminsi mu kirere cyayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .